Ahavuye isanamu, Live Event

Igihe co gusoma: iminota 3

Mu gitaramo cya mbere gikomeye akoreye imbere y’abantu benshi mu myaka ine ishize, Justin Bieber yongeye kwigaragaza mu mpera z’icyumweru gishize mu iserukiramuco ry’ubugeni na muzika rikomeye rizwi nka Coachella.

Mu buryo butunguranye abakunzi ba muzika muri Afurika bashimishijwe no kubona ibyamamare Tems na Wizkid baririmbana na Bieber, banagaruka cyane ku buryo bitwaye.

Bieber w’imyaka 32 yamaze igice kinini cy’igitaramo cyo ku wa gatandatu nijoro yicaye imbere ya mudasobwa, aririmba aherekejwe na videwo za YouTube z’indirimbo ze za kera nka Baby na Never Say Never, ibintu byashimishije cyane abafana, nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro urubuga rwamumenyekanishije.

Mu 2022 Bieber yahagaritse ibitaramo bye yise “Justice World Tour” kubera uburwayi yavuze ko afite bwitwa Ramsay Hunt syndrome mu 2022 bwamuteraga kugagara mu maso (facial paralysis).

Benshi bari biteze kumureba muri Coachella, iserukiramuco ngarukamwaka rimaze imyaka hafi 30, ribera mu gace k’ubutayu muri California na Colorado muri Amerika, mu mpera z’iki cyumweru rikaba ryarabereye ahitwa Empire Polo Club mu gace ka Indio muri leta ya California.

Source link